FARDC yahakanye gutera Goma, ibyita 'amayeri ya M23 yo guhishira ubwicanyi ku basivile'

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Ingabo za Repubilika ya Demokarasi ya Congo zahakanye kugaba igitero i Goma mu mpera y'icyumweru gishize, zivuga ko ibyatangajwe n'inyeshyamba za M23 ari "ibintu byahimbwe ku bushake byo guhishira no gutanga impamvu y'ubwicanyi zikorera abasivile buri munsi mu mujyi wa Goma".
Mu itangazo ryayo ryo ku wa gatandatu, M23 yamaganye urukurikirane rw'ibitero i Goma "binyuranyije n'amategeko" ivuga ko byagabwe n'ingabo zo mu butumwa bw'umuryango w'Afurika y'amajyepfo buzwi nka SAMIDRC, ku bufatanye n'ingabo za leta (FARDC), umutwe w'inyeshyamba wa FDLR n'umutwe wa Wazalendo.
M23 yavuze ko ibiheruka ari ibyabaye ku itariki ya 11 Mata (4), bikaba biteje "inkeke itaziguye ku ituze n'umutekano w'abaturage b'abasivile" ndetse ko habaye n'amagerageza menshi "yasubijwe inyuma" yo kwisubiza umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru.
Ariko FARDC ivuga ko ibi byatangajwe na M23 ari "ibicurano" ndetse n'"amayeri yo gutinza yakozwe mu kugerageza kuburizamo gahunda zose zigamije amahoro zirimo kuba".
SADC yahakanye ivuga ko nta bikorwa (operations) bihuriweho na bimwe ingabo zayo zagizemo uruhare nkuko bivugwa, ivuga ko ibyo ishinjwa na M23 "si ukuri ndetse birayobya".
Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize intumwa za leta ya DRC n'iza M23 zahuriye mu biganiro bitaziguye bigamije amahoro, byabereye i Doha muri Qatar ku buhuza bw'icyo gihugu. Nta kiratangazwa ku mugaragaro ku migendekere y'ibyo biganiro.
Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, FARDC ivuga ko ibyo ivuga ari "ibintu bishobora kugenzurwa mu buryo bufite aho bushingiye".
FARDC ivuga ko mu majyaruguru ya Goma, ibirindiro byayo bya mbere biri mu ntera ya kilometero zirenga 300 muri teritwari ya Lubero.
Yongeraho ko mu burengerazuba bwa Goma, abasirikare bayo bari muri teritwari ya Walikale mu buryo bw'ubwirinzi, mu majyepfo ya Goma bakaba bari mu ntera ya kilometero zibarirwa mu magana uvuye mu mujyi wa Bukavu – na wo ugenzurwa na M23 – muri teritwari za Mwenga, Uvira, Fizi na Shabunda mu ntara ya Kivu y'Epfo.
Mu burasirazuba bwa Goma ho hari u Rwanda. Ubutegetsi bwa Kinshasa, ONU n'ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw'isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, ibyo u Rwanda ruhakana.
Umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:
"Itangazo rya AFC/M23 ry'iricurano uko ryakabaye, mu by'ukuri ni ibintu byahimbwe ku bushake, bitagamije gusa guhishira no gutanga impamvu y'ubwicanyi [izo nyeshyamba] zikorera abasivile buri munsi mu mujyi wa Goma, ahubwo no kuyobya abantu..."
Yavuze ko ingabo za FARDC zikomeje "kuba maso" no "kubahiriza amategeko agenga intambara" no gukurikiza ibyemejwe n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw'igihugu no mu karere.

Ariko M23 ivuga ko nubwo yari yagaragaje kwifata, ibyo bitero ishinja FARDC n'abo bafatanyije bituma "yisanga igomba kongera kwiga ku ho ihagaze [umurongo wayo] kugira ngo ishyire imbere umutekano w'abaturage no ku bijyanye n'ingabo za SAMIDRC ziri ku butaka bwabohowe".
M23 yongeyeho ko ibyo bitero binyuranyije n'ibyo umuryango wa SADC – wohereje izo ngabo muri DRC mu Kuboza (12) mu 2023 gufasha ingabo za leta – wiyemeje, ndetse ko bitinza ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wo gusana ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Goma kugira ngo cyongere gukora.
Mu mpera y'ukwezi gushize kwa Werurwe (3), M23 yari yagiranye amasezerano na SADC agamije gutuma izo ngabo ziva i Goma "n'intwaro zazo n'ibikoresho zigasiga intwaro zose za FARDC n'ibikoresho bya FARDC zifite".
Hari nyuma yuko abategetsi ba SADC bemeje ko bagiye gukura ingabo mu burasirazuba bwa DRC.
Abo basirikare, bicyekwa ko barenga 1,000, boherejwe n'ibihugu by'Afurika y'Epfo, Malawi na Tanzania, bari mu bigo biri i Goma no mu nkengero zayo ahitwa Mubambiro aho barinzwe n'umutwe wa M23. Baheze aho kuva M23 ifashe Goma mu mpera ya Mutarama (1) uyu mwaka.
Itangazo rihuriweho ryasohowe na M23 na SADC muri Werurwe rivuga ko impande zombi zari zemeranyije ko "SADC izafasha mu gusana ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Goma mu korohereza ingabo za SAMIDRC kuhava".
M23 ivuga ko ibyo bitero byo ku wa gatanu byatumye isaba "igenda ry'aka kanya ry'ingabo za SAMIDRC" ndetse ko n'ingabo za FARDC ziri mu bigo by'ingabo zo kubungabunga amahoro za ONU (MONUSCO) i Goma, zihita zishyikiriza M23.