Rwanda: Imvo n'Imvano na Mukantwari Vestine ukomoka ku babyeyi badahuje ubwoko warokotse Interahamwe mu 1994

Insiguro y'amajwi, Umva aho hejuru: Imvo n'Imvano na Mukantwari Vestine (iburyo) ukomoka ku babyeyi badahuje ubwoko warokotse Interahamwe mu 1994
Rwanda: Imvo n'Imvano na Mukantwari Vestine ukomoka ku babyeyi badahuje ubwoko warokotse Interahamwe mu 1994

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 z'ukwa 4 mu 2025. Turacyari muri rwa ruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukorera i Kigali mu Rwanda.

Uyu munsi turavugana na Mukantwari Vestine, wabaye impfubyi mu muryango w'abantu 10, yisanga mu muryango utamukunda, bimusunikira kujya kuba mu muhanda, aba mayibobo ari umukobwa ufite imyaka 15.

Yanyeretse inkovu afite ku maboko no mu rutugu yatewe n'Interahamwe zaje kubica ariko ngo Imana ikinga ukuboko. Kuko akomoka ku babyeyi badahuje ubwoko, umuryango wo kwa se waje kubica babaziza nyina, maze na se baramuhitana kuko bamusabye kubica aranga.

Bamwe bo mu muryango wa se bamenye ko atapfuye ngo bapfa kumwakira ariko baramutoteza cyane kuburyo byamuviriyemo kujya kuba mu muhanda. Yamaze imyaka 5 aba mu muhanda, akanywa ibiyobyabwenge, kugeza igihe agiriye imyaka 21, aho yagize amahirwe yo kubona umugabo.

Kuva icyo gihe ubuzima bwe bwarahindutse, yikura muri ayo mateka, atangira no gufasha abahanganye n'imibereho bari ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Amaze kuzahura ubuzima bw'abana baba mu muhanda bagera kuri 25 n'abandi bagera ku 100 yazanye mu iyobokamana. Amaze gufasha abakobwa 20 babyaye imburagihe, baterwa inda zitifuzwa, bagatakaza amashuri, hamwe n'abapfakazi basizwe iheruheru. Abigisha umwuga wo gukora isabune mu kigo Imbonirera Training Centre yashinze mu 2023.

Mukantwari Vestine (ibumoso) ari kumwe n'umugabo we hamwe n'itsinda ahugura ryiganjemo abagore, bamwe bafite impamyabumenyi

Imvo n'Imvano yasuye icyo kigo kiri mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, twirebera uko Mukantwari Vestine yigisha abo bantu gukora amasabune yo kumesa no gukaraba kugira ngo bayacuruze, tunahasanga abo amaze guha impamyabumenyi.

Hari abahabwa amahugurwa y'ibyumweru 2, hari n'abamara ukwezi. Hari abamwishyura ibihumbi 75 mu mahugurwa amara ukwezi, ariko hari n'abo yigishiriza ubuntu kubera icyiciro barimo.

Mu bo afasha kandi harimo n'abagendana ubumuga. Nubwo arwita uruganda, twasanze ari za nganda ziciriritse bakorera mu ngo zabo.

Amasabune y'amazi, ari mu tujerekani mu kabati k'imbaho

Yabanje no kujya kwiga uko bakora ayo masabune. Nta baterankunga yigeze abona. Ikibazo avuga ko kimuraje ishinga, ni ukubona iwe aho atura kugira ngo adahora yimuka kubera ikibazo cy'ubukode.

Mukantwari Vestine kandi yashobojwe kuva mu kunywa ibiyobyabwenge no kugana iyobokamana, ubu akaba ari umuvugabutumwa n'umuhanzi w'indiririmbo. Ni n'umujyanama w'imiryango. Hari n'amatsinda ayobora yitwa Intambwe, afasha abatishoboye kubona inguzanyo muri banki, ngo amaze gufasha abagera kuri 400.

Aratuganirira amateka y'ibyo yaciyemo n'uko yabivuyemo, twanashoboye no kuganira na bamwe mu banyeshuri yigisha n'abo amaze guteza imbere.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi mugiye kukigezwaho na Félin Gakwaya.