Butera Knowless: Imvo n'Imvano n'iki cyamamare mu muziki wo mu Rwanda

Insiguro y'amajwi, Butera Knowless: Imvo n’Imvano n’iki cyamamare mu muziki wo mu Rwanda
Butera Knowless: Imvo n'Imvano n'iki cyamamare mu muziki wo mu Rwanda

Mu kiganiro Imvo n'Imvano co kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 z'ukwa 4 mu 2025, turatangira uruhererekane rw'ibiganiro Felin Gakwaya yagiye gutegurira i Kigali mu Rwanda. Turahera ku kiganiro yagiranye n'icyamamare mu muziki wo mu Rwanda, Butera Knowless.

Yatangiye umuziki mu 2010, ari umunyeshuri mw'ishuri ryisumbuye, yandikaga indirimbo z'Imana nkuko yatojwe na Mama we, aza no kugera ku zindi. Ubu amaze kugira album 5, akaba arimo gukora n'indi ya 6, aratunyurizaho imwe mu ndirimbo ze nshya.

Yatangiye umuziki nk'umuti wo kumukiriza umutima n'amarangamutima kuko ibibazo yaciyemo biza kumuviramo kubikora by'umwuga. Umuziki we ntiwakunzwe n'Abanyarwanda gusa, ahubwo yagiye anahamagarwa n'abanyamahanga kuza kubacurangira no kubaririmbira mu rurimi rw'i Kinyarwanda nubwo batarwumva, nko mu Misiri no muri Amerika, ariko yagiye no mu bihugu by'akarere nko mu Burundi no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Niwe mukobwa wenyine watwaye igihembo cya Primus Guma Guma Superstar, cyategurwaga na Bralirwa, aho hari mu 2015, yanatwaye n'ibindi bihembo byo mu Rwanda, muri Uganda, muri Kenya, muri Zambia, n'ahandi.

Nubwo akora umuziki ariko afite n'impamyabushobozi yo ku rwego rwa Masters mu by'icungamutungo. Akaba afashwa n'umugabo we kwandika indirimbo ze no kumutegurira imirimo ye. Inzozi yar'afite amaze kuzigeraho, ariko nkuko abyivugira ngo inzozi zigenda zihinduka. Muri iki kiganiro, aratubwira ibyo amaze kugeraho n'ibyo asigaje kugeraho.

Yazanye n'umukinira Guitari, witwa Jules Hirwa.

Tubahaye ikaze muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Felin Gakwaya