Imvo n'Imvano ku bahoze n'abagisiganwa ku magare mu Rwanda
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 y'ukwa 3 mu 2024. Mu gihe ku cyumweru gishize isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda ryarangiye, ryegukanywe n'Umwongereza Peter Joseph Blackmore, BBC Gahuzamiryango yateguye ibiganiro n'abahoze bakina uyu mukino w'isiganwa ry'amagare mu Rwanda. Ibyo biganiro twabiteguye mu kwezi kwa 12 kw'umwaka ushize.
Uyu munsi turabagezaho ikiganiro cya mbere kivuga ku mateka yabo ariko turananyuzamo n'abakina uwo mukino muri iki gihe, aho batubwira ibibazo bahura na byo, maze umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare abasubize.
Nibutse ko irushanwa mpuzamahanga ry'amagare rizabera bwa mbere ku mugabane w'Afurika, rikazabera i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 21 kugeza ku itariki ya 28 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka utaha wa 2025.
Abatumire bacu muri ibi biganiro ni Jeanne Mukankwaya, umutegarugori wabaye uwa mbere wagiye mu marushanwa y'amagare mu Rwanda; Vestine Mukagasana, Laetitia Mugabekazi, abo ni abategarugori bari mu Rwanda. Mu bagabo, twaganiriye na Gahemba Jean Marie n'umuhungu we Areruya Joseph; Abraham Ruhumuriza hamwe rero n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Samson Ndayishimiye.
Muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda, ryatwaye akayabo ka miliyari 1 na miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda, leta y'u Rwanda yatanze 40% by'ayo mafaranga. Umunyarwanda waje imbere ni Moïse Mugisha, waje ku mwanya wa 12.
Ese ejo hazaza h'isiganwa ry'amagare mu Rwanda harategurwa hate, dore ko u Rwanda ruri kwitegura kwakira irushanwa ry'isi rizabera i Kigali umwaka utaha? Ese abato bari gutegurwa, bifuza iki kugira ngo batere intambwe yo kwegukana imyanya iri imbere?
Ng'ibyo ibyo tugiye kuganira muri kino kiganiro, mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.