'Intare y'ingore' - Umutegarugori wateje imbere ikinamico mu Rwanda

Insiguro ya video, Uwamahoro Antoinette batazira Intare y'ingore uri gukina mu ikinamico 'Umubyeyi gito'
'Intare y'ingore' - Umutegarugori wateje imbere ikinamico mu Rwanda

Uwamahoro Antoinette ni umukinnyi wa za filmi, uzwi kw'izina rya INTARE YINGORE, akaba umukinnyi n'umwanditsi w'amakinamico ku rubuga, aranaziyobora, akaba amaze kuzikinira mu Rwanda no mu mahanga.

Arubatse, afite umugabo n'abana 3 hamwe n'abuzukuru 3.

Iyatumye amenyekana ariko niyo yitwa Umubyeyi Gito.

Ubwo yatangiye yandika umubyeyi gito, akomereza kuyitwa ishyari ni ishyano, inkomoko y'umuruho, inkomoko y'ikinyoma, Rugamba, Intare y'ingore n'izindi.

Yatangiye kubona ibikombe mu 2004, bituma atangira no kujya hanze y'igihugu. Amaze kubona ibikombe bigera kuri 24.

Batangiye bakorera kuri za CD, ubu bageze kuri television zo ku mbuga nkoranyambaga.