Imvo n'imvano: Ikiganiro na Marcianna Mukamurenzi icyamamare mu mikino ngororamubiri mu Rwanda
Iki kiganiro kibanziriza uruhererekane rw’ibiganiro twabateguriye ku bahoze bakina imikino ngororamubiri mu Rwanda. Marcianna Mukamurenzi n'umwe muri bo.
Muribuka ko twakoze ibiganiro nk’ibi ku bahoze bakina umupira w’amaguru, iy’amaboko ya basketball na volleyball.
Iki kiganiro cyacu tukaba twaragiye kugitegurira muri studio y’ I Bordeaux mu Bufaransa.
Twagiye gukorera icyo kiganiro I Bordeau kuko ariho ikirangiriro muri uwo mukino ngororamubiri mu Rwanda, Mukamurenzi Marcianna, atuye.
Twamuhuje rero na bagenzi be bakinanye mu myaka ya za 70 na 80.
Bo ariko baje ku murongo wa telephone kuko bari mu mihanda itandukanye. Twanatumiye n’abakinnye uwo mukino mu myaka ya za 90 n’i 2000 kugeza ku bari gukina ubu.
Abo nabo ni Sibonyange Immaculee ari mu Rwanda, Uwilingiyimana Julienne ari mu Rwanda, Mukakigeri Marthe ari mu Rwanda, Nyandwi Aloys ari mu Rwanda, Ntawurikura Mathias ari mu Rwanda, Ndagijimana Elkan ari mu Rwanda, Dix Dieudonne ari muri Amerika, Murenzi Emmanuel ( umutoza ) ari muri Benin, Jean Marie Vianney Ndagijimana ( yakuriye ishyirahamwe ry’umukino ngororamubi, anaba muri comite olympique ) ari mu Bufaransa, Clementine Mukandanga ari mu Butaliyani, turi kumwe kandi n’umuyobozi wa comite olympique mu Rwanda, Alice Umuringa ari mu Rwanda.
Muri uru rukurikirane rw’ibiganiro, baratubwira uko batangiye uyu mukino, igihe batangiriye, imihigo bagize, inzitane bahuye nazo hamwe n’inama bagira urubyiruko rutera ikirenge mu cyabo.

Ahavuye isanamu, MARCIANNA MUKAMURENZI