'Barasaga byo kwica' – BBC yagaragaje abashinzwe umutekano ba Kenya bishe abigaragambyaga bamagana imisoro

Ifoto ifatanyije igaragaza abigaragambya muri Kenya, ibendera rya Kenya, hamwe n'ifoto y'umukara n'umweru ya Eric Shieni, wambaye ingofero, wishwe arashwe hanze y'inteko ishingamategeko ku itariki ya 25 Kamena (6) mu 2024
  • Umwanditsi, Bertram Hill na Tamasin Ford
  • Igikorwa, BBC Africa Eye

BBC yagaragaje abo mu nzego zishinzwe umutekano za Kenya bishe barashe abigaragambyaga ku nteko ishingamategeko bamagana imisoro muri Kamena (6) umwaka ushize.

Isesengura BBC yakoze ry'amafoto arenga 5,000 rinagaragaza ko abo biciwe aho nta ntwaro bari bafite ndetse ko nta nkeke bari bateje.

Itegekonshinga rya Kenya ryemera uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro, ndetse izo mpfu zateje uburakari mu baturage.

Nubwo akanama (komisiyo) ko mu nteko ishingamategeko kategetse ko urwego rugenzura imikorere ya polisi (ruzwi nka IPOA, mu mpine y'Icyongereza) gukora iperereza kuri izo mpfu z'abiciwe mu mihanda yo mu murwa mukuru Nairobi - ndetse no gutangaza ku mugaragaro ibyo rwagezeho - nta raporo ijyanye n'ubwo bwicanyi bwabereye ku nteko ishingamategeko yari yatangazwa ndetse nta n'umuntu n'umwe wari waryozwa ubwo bwicanyi.

Itsinda ry'abanyamakuru bo mu ishami ry'Isi rya BBC basesenguye za videwo n'amafoto byafashwe uwo munsi n'abigaragambyaga hamwe n'abanyamakuru.

Twamenye igihe buri videwo na buri foto byafatiwe dukoresheje amakuru yo muri 'camera' asobanura buri foto na buri videwo, azwi nka 'metadata', ndetse tunashingira ku gihe byatangarijwe no ku masaha manini yo ku muhanda agaragara mu mafoto.

Kuri batatu muri abo bishwe, amakuru ajyanye n'aho biciwe twayahuje n'ahantu bari baherereye ku nteko ishingamategeko dukoresheje uburyo bwo gushushanya imiterere y'inyubako, buzwi nka '3D reconstruction', bituma dushobora kugaragaza aho amasasu yabishe yaturutse ku mbunda y'umupolisi n'imbunda y'umusirikare.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibigiye gukurikira ni uburyo burambuye bw'igihe ibyabaye byabereye bugaragazwa n'itsinda rya BBC ry'inkuru z'ubucukumbuzi rizwi nka BBC Africa Eye, igihe abadepite ba Kenya binjiraga mu nteko ishingamategeko mu matora ya nyuma ku mushinga w'itegeko w'ingengo y'imari ya leta wateje impaka, ubwo abigaragambyaga birundaga mu mihanda yo hanze y'inteko, hari ku wa kabiri, ku itariki ya 25 Kamena mu mwaka wa 2024.

Kuburira: Iyi nkuru irimo amafoto agaragaza imirambo

Urubyiruko, ruzwi nk'abigaragambya b'aba 'Gen Z' (ni ukuvuga icyiciro cy'abantu bavutse mu mpera y'imyaka ya 1990 kugeza mu ntangiriro ya 2000), rwikusanyije rukoresheje imbuga nkoranyambaga, rwatangiye kwerekeza rwagati muri Nairobi mu gitondo cya kare cyo kuri uwo munsi - mu myigaragambyo yaje kuba iya gatatu yitabiriwe n'abantu benshi cyane muri uyu mujyi kuva umushinga w'itegeko w'ingengo y'imari watangizwa ku itariki ya 9 Gicurasi (5) uwo mwaka.

Boniface Mwangi, impirimbanyi ikomeye y'uburenganzira bwa muntu, wari uhari uwo munsi, agira ati: "Wari umunsi mukuru mwiza."

"Abana baje bafite indangururamajwi zikoresha 'Bluetooth' bitwaje n'amazi yabo. Byari ibirori."

Abigaragambya bamagana imisoro bateraniye i Nairobi - babiri bavuza amafirimbi  banisize irangi mu maso - ifoto yo ku itariki ya 25 Kamena (6) mu 2024
Insiguro y'isanamu, Ku wa kabiri, ku itariki ya 25 Kamena (6) mu 2024, abigaragambya bamagana imisoro b'aba 'Gen Z' biraye mu mihanda y'i Nairobi ku bwinshi

Imyigaragambyo yari yabaye mu cyumweru cya mbere yaho yari yamaze gutuma abadepite bakuraho inyongera ku misoro ku mugati, ku mavuta yo guteka, ku kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefone zigendanwa (uburyo buzwi nka 'mobile money'), no ku binyabiziga bikoresha moteri, hamwe no ku musoro wo kubungabuhanga ibidukikije wajyaga kuzamura ikiguzi cy'ibicuruzwa nk'ibyahi by'impinja n'ibikoresho by'isuku yo mu mihango (ubutinyanka mu Kirundi).

Ariko izindi ngamba zo kugira ngo haboneke miliyari 2.7 z'amadolari y'Amerika leta yavuze ko yari icyeneye kugira ngo igabanye kugirwa n'inguzanyo ziva hanze - ingamba zirimo nk'imisoro iri hejuru cyane ku bicuruzwa byinjira mu gihugu n'umusoro ku bitaro byihariye - zo zagumyeho.

Boniface Mwangi (ibumoso) yambaye umupira w'amaboko magufi wanditseho mu Cyongereza ngo 'Nkunda igihugu cyanjye', mu ijosi he hazengurukije ibendera rya Kenya, ari mu mbaga y'abigaragambya b'urubyiruko, ku itariki ya 25 Kamena (6) mu 2024
Insiguro y'isanamu, Impirimbanyi Boniface Mwangi (ibumoso) ari mu wo avuga ko wari "umwuka w'ibirori"

Mwangi agira ati: "Ku nshuro ya mbere abaturage ba Kenya - abakozi n'ab'amikoro yo hagati na hagati ndetse n'abo mu cyiciro cyo hasi - bari bahanganye n'icyiciro cy'abari ku butegetsi."

Abigaragambya bari bafite intego imwe - kujya ku nteko ishingamategeko, ahari harimo kubera amatora ya nyuma.

Ahagana saa tatu n'iminota 30 za mu gitondo (09:30) ku isaha ya Kenya, ni ukuvuga ahagana saa mbili n'iminota 30 za mu gitondo (8:30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, abadepite ba nyuma barimo binjira mu nteko.

Hanze yayo, ababarirwa mu bihumbi berekezaga mu muhanda witiriwe inteko ishingamategeko (Parliament Road) baturutse mu burasirazuba, mu majyaruguru no burengerazuba bwa Nairobi.

Ademba Allans, umunyeshuri w'umunyamakuru w'imyaka 26, agira ati: "Kuri jye, wari umunsi usanzwe."

Yongeraho ko abantu bari barimo gutangaza kuri konti zabo zo kuri TikTok na Instagram ibyo ubwo byari birimo kuba, mu gihe byanacaga kuri televiziyo y'igihugu muri ako kanya.

Bitangira, abigaragambya bari bahejejwe inyuma ya za bariyeri kubera imyuka iryana mu maso na za ndembo (inkoni zihariye zitwazwa n'abashinzwe umutekano), nuko polisi itangira gukoresha uburyo bwo gucunshumurira amazi menshi ku bigaragambya mu kubatatanya ndetse ikoresha n'amasasu akoze muri plastike.

Ahagana saa saba z'amanywa (13:00), abantu barenga 100,000 bari bari mu mihanda.

Allans agira ati: "Imibare itangira kuba minini cyane ndetse mu by'ukuri abantu batangira gutabwa muri yombi."

"Abapolisi bari ahantu hose. Barimo kugerageza gusunika abantu babasubiza inyuma. Ndetse abantu barimo no kugerageza kurira hejuru kuri ibyo bikoresho bicunshumura amazi."

Nubwo akajagari kari gakomeje kwiyongera hanze, abadepite bagumye mu cyumba cy'inteko ndetse amatora aratangira.

Ahagana saa munani z'amanywa (14:00), abigaragambya bari bamaze gusubiza inyuma polisi bayigeza mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'inteko ishingamategeko.

Ademba Allans yambaye ijaketi y'umukara arimo kubyina mu myigaragambyo i Nairobi, ku itariki ya 25 Kamena (6) mu 2024
Insiguro y'isanamu, Umunyeshuri w'umunyamakuru Ademba Allans (wambaye imyenda y'umukara) avuga ko iyi myigaragambyo yari irimo gutangazwa ako kanya ku mbuga nkoranyambaga za TikTok na Instagram

Imbere mu nteko, saa munani n'iminota 14 (14:14), umushinga w'ingengo y'imari wo mu mwaka wa 2024 waratowe: 195 barawutoye, 106 ntibawutora. Abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi bahise bivumbura barasohoka, nuko inkuru ihita igera ku mbaga y'abantu bari bari hanze.

Allans agira ati: "Aha ni bwo buri muntu wese yari arimo avuga ngo 'Uko byagenda kose, tugiye kwinjira mu nteko ishingamategeko kwereka abadepite ko twemera ibyo turimo guharanira."

Saa munani n'iminota 20 (14:20), amaherezo abigaragambya bashoboye kumenera muri bariyeri za polisi, bagera mu muhanda unyura iruhande rw'inteko ishingamategeko.

Imodoka y'ikamyo y'abapolisi yari yasizwe hanze y'irembo yaratwitswe. Inzitiro zarashenywe, nuko abigaragambya bagera ku butaka bw'inteko ishingamategeko. Icyo gitero cyamaze igihe gito. Abashinzwe umutekano w'inteko ishingamategeko bahise bahabirukana.

Muri icyo gihe kandi, abapolisi bahise basubira ku bwinshi mu muhanda witiriwe inteko ishingamategeko (Parliament Road) kugira ngo basubize inyuma abigaragambya.

Mu gihe ibi byari birimo kuba, abanyamakuru ni ko bari barimo bafotora banafata za videwo, bafata amashusho agaragaza umunota ku munota ibyari birimo kuba kandi bayafatiye mu mfuruka nyinshi.

Imwe muri izo videwo yafashe amashusho y'umupolisi wambaye imyenda isanzwe (itari imuranga y'akazi) atera hejuru ngo "ua!", ijambo ryo mu Giswayile risobanuye ngo "ica". Hashize amasegonda, umupolisi arapfukama, amasasu arumvikana ndetse abigaragambya bari bari mu mbaga bitura hasi - barindwi bose hamwe.

David Chege, wari ufite imyaka 39 wari impuguke mu gukora porogaramu za mudasobwa (software/logiciel) ndetse wari umwarimu wigishaga iyobokamana ku cyumweru, na Ericsson Mutisya, wari ufite imyaka 25 wari umubazi (kubaga) n'umucuruzi w'inyama, bishwe barashwe.

Abandi bagabo batanu barakomeretse, umwe muri bo n'ubu igice cye cyo guhera mu rukenyerero kumanuka ntikigikora (cyagize 'paralysie').

Umunyeshuri w'umunyamakuru Ademba Allans azamuye ibendera mu gihe arimo kwegera abantu barasiwe mu muhanda uri hafi y'inteko ishingamategeko ya Kenya, ku itariki ya 25 Kamena (6) mu 2024
Insiguro y'isanamu, Umunyeshuri w'umunyamakuru Ademba Allans arimo kugerageza kugera kuri David Chege n'undi muntu wakomeretse, barambaraye hasi nyuma yo kuraswa

Amashusho agaragaza Allans, wa munyeshuri w'umunyamakuru, yazamuye ibendera rya Kenya ubwo yageragezaga kugera kuri Chege n'undi muntu wari urimo kuva amaraso cyane nyuma y'urufaya rw'amasasu.

Ariko se ni nde warashe ayo masasu?

Muri ya videwo yumvikanamo umupolisi avuga ngo 'ua!", 'camera' igaragaza mu mugongo w'umurashi. Ariko BBC yasuzumye ibikoresho yari yambaye byo kumukingira ku mubiri, ingabo yo kumurinda mu mvururu n'ingofero irinda mu mutwe, ibigereranya n'ibya buri mupolisi wari uri aho.

We yari yambaye ikintu kizamuye cyo kumurinda mu ijosi. Iki gikoresho cyihariye twasanze gihura n'imyambaro y'akazi y'ushinzwe umutekano wafashwe muri videwo mu masegonda yakurikiyeho. Ariko muri iyo videwo, yakoze kuburyo ahisha mu maso he mbere yo kurasa mu mbaga. Ntituzi izina rye.

Na nyuma y'ayo masasu yishe abantu, wa mupolisi wambaye imyenda isanzwe yari acyumvikana ashishikariza bagenzi be kwigira imbere no "kwica". Ntiyitondeye cyane guhisha umwirondoro we: yitwa John Kaboi.

Abantu benshi babwiye BBC ko akorera kuri stasiyo nkuru ya polisi muri Nairobi.

BBC yagejeje ibyo birego kuri polisi ya Kenya, yavuze ko polisi idashobora kwikoraho iperereza, yongeraho ko urwego IPOA ari rwo rushinzwe gukora iperereza iyo polisi ishinjwe kugira imyitwarire mibi.

BBC yasabye Kaboi kugira icyo abivugaho ariko ntiyasubije.

Nta muntu n'umwe uraryozwa urupfu rwa Chege cyangwa urwa Mutisya. BBC yasanze nta n'umwe muri bo wari ufite intwaro.

Ifoto igaragaza ku ruhande umupolisi wambaye imyenda isanzwe, John Kaboi, ari hanze y'inteko ishingamategeko. Abashinzwe umutekano baraboneka inyuma ye
Insiguro y'isanamu, John Kaboi, umupolisi wambaye imyenda isanzwe wumvikanye ashishikariza bagenzi be "kwica", hanze y'inteko ishingamategeko

Ariko abo si bo bonyine bishwe. Aho kugira ngo izo mpfu zitere ubwoba abigaragambyaga, ahubwo zabongereye imbaraga ndetse bongera kugerageza kwinjira mu nteko ishingamategeko.

Saa munani n'iminota 57 (14:57), binjiyemo.

Amashusho abagaragaza basenya inzitiro ndetse batambuka mu mbuga y'inteko ishingamategeko. Benshi bari bazamuye ibiganza. Abandi bari bafite ibyapa cyangwa ibendera rya Kenya.

Harashwe amasasu yo kubaburira. Abigaragambya barasutama, nuko bakomeza kwerekeza kuri iyo nyubako, uko bagendaga ari na ko bafata amashusho kuri telefone zabo.

Bamaze kugera imbere, ibintu byahindutse akajagari. Inzugi zatewe imigeri kugira ngo zifunguke, igice cy'iyo nyubako kiratwikwa ndetse abadepite ba nyuma bari bahasigaye barahunga bava muri iyo nyubako.

Hari ibintu byashenywe cyane ariko, nyuma y'iminota itanu, amashusho yabagaragaje basohoka nkuko bari binjiye.

Saa cyenda n'iminota ine (15:04), amasasu yongeye kumvikana, nuko abigaragambya banyura ku rutiziro rwashyizwe hasi. Igihe umwotsi wari umaze kuvaho, amashusho ya 'camera' yagaragaje abantu batatu barambaraye hasi. Babiri bari bakomeretse - umwe yazamuye ikiganza cye ariko ntiyashoboraga guhaguruka.

Uwa gatatu, Eric Shieni wari ufite imyaka 27 wari umunyeshuri wigaga icungamari kuri kaminuza, yari yapfuye - yarashwe mu mutwe arasiwe inyuma ubwo yari arimo kuva ku nteko. BBC nanone yasanze, nkuko byagenze kuri Chege na Mutisya, nta ntwaro yari afite.

BBC Africa Eye yasesenguye amafoto arenga 150 yafashwe mu minota yabanjirije n'iyakurikiye iraswa rya Shieni. Twashoboye kugaragaza umusirikare wamurashe mu mutwe inyuma ari mu ntera ya metero 25 - nanone, ntituzi izina rye.

Faith Odhiambo, perezida w'ishyirahamwe ry'abanyamategeko rya Kenya, agira ati: "Videwo irasobanutse neza."

"Intego yari ukwica bariya bigaragambyaga. Bashoboraga kuba baramutaye muri yombi. Ariko kumurasa mu mutwe - byaragaragaraga ko yari agamije kwica."

"Wahindutse umucamanza, [uhinduka] inteko iburanisha n'ushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu kuri Eric."

Igisirikare cya Kenya (KDF) cyabwiye BBC ko urwego rwa IPOA nta busabe na bumwe rurakigezaho bwo gukora iperereza ku musirikare wacyo n'umwe mu bari bari mu bikorwa (operations) byo ku nteko ishingamategeko.

Cyongeyeho kiti: "KDF iracyiyemeje byimazeyo gushyigikira ubutegetsi bugendera ku mategeko ndetse ikomeje gukora igarukira gusa mu mbago [imbibi] z'inshingano ihabwa n'itegekonshinga."

Nyuma y'uko kurasa, Allans yongera kuboneka, ayoboye igikorwa cyo kuhava (guhunga). Amashusho amugaragaza atwaye umugabo urimo kuva amaraso menshi ku kuguru kwe.

Allans agira ati: "Nari mfite ubwoba ku buzima bwanjye, ko ababyeyi banjye batazongera kumbona na rimwe ukundi.

"Ariko nari mfite n'ubwoba bwo kureka abandi bantu bagapfa mu gihe nashoboraga gufasha."

Ushobora kureba iyi nkuru mbarankuru mu mashusho mu Cyongereza ukanze hano

Ubwo izuba ryarengaga ku itariki ya 25 Kamena, igihugu cyari cyacitse umugongo.

Nyuma y'icyumweru cy'imyigaragambyo, akanama ka Kenya k'uburenganzira bwa muntu katangaje ko abantu 39 bapfuye naho abandi 361 barakomereka mu bice bitandukanye by'igihugu.

Kuri uwo mugoroba, Perezida wa Kenya William Ruto yashimiye abashinzwe umutekano kubera "kurinda ubusugire bw'igihugu" bwari bwugarijwe n'"abagizi ba nabi bakorera kuri gahunda" bari "bashimuse" imyigaragambyo.

Ku munsi wakurikiyeho, umushinga w'ingengo y'imari wararetswe.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ryanyuze kuri televiziyo, Perezida Ruto yagize ati: "Mu gutega amatwi nitonze abaturage ba Kenya, bavuze mu ijwi riranguruye ko nta kintu na kimwe bashaka kijyanye n'uyu mushinga w'ingengo y'imari, ndemeye."

Yongeyeho ko atazashyira umukono kuri uwo mushinga ngo uhinduke itegeko.

Ariko kugeza uyu munsi nta muntu n'umwe ushinzwe umutekano wari waryozwa izo mpfu ndetse nta perereza na rimwe rya leta ryari ryatangazwa ibyarivuyemo.

Amakuru y'inyongera yatawe n'abanditsi bakuru b'iyi filime ya BBC ari bo Valeria Cardi na Emile Costard