Bill Gates yashimye uko u Rwanda rukoresha 'Artificial Intelligence' mu kwita ku buzima bw'ababyeyi

Bill Gates yatangaje ko menshi muri miliyari 200$ z'umutungo ateganya gutanga azajya mu bikorwa byo gufatanya na za leta muri Afurika zishyira imbere ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage. Muri zo, yashimye u Rwanda intambwe rwateye mu gukoresha 'artificial intelligence' mu kwita ku buzima bw'abagore batwite.

Mu ijambo yagejeje ku bari ku kicaro cy'Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa kuri uyu wa mbere, Gates wahoze ari uwa mbere ukize ku isi, ubu wa gatanu(5) ku rutonde rwa Bloomberg, yasabye abategetsi ba Afurika gushyira imbaraga mu bijyanye n'ubuzima n'iterambere biciye mu bufatanye no guhanga ibishya.

Gates yagize ati: "Mperutse kwiyemeza ko ubutunzi bwanjye nzagenda mbutanga mu gihe cy'imyaka 20 iri imbere. Menshi muri ayo mafaranga azajya mu kubafasha gukemura ibibazo hano muri Afurika."

Mu kwezi gushize ubwo ikigo cye Bill Gates Foundation cyizihizaga imyaka 25 kimaze, Gates yatangaje ko agiye gutanga miliyari 200$ mu myaka 20 kugira ngo "afashe abantu bose kubaho ubuzima bwiza", anatangaza ko iki kigo cye kizafunga ibikorwa byacyo mu 2045.

Uyu munsi, Bill Gates yavuze ko uruhare rw'ubutegetsi bw'ibihugu muri Afurika ari ingenzi mu kugeza uyu mugabane ku buzima bwiza n'ejo heza.

Yasabye ibihugu gushyira imbere no gushora muri serivisi z'ubuzima bw'ibanze ku baturage, iz'ubuzima bwiza ku bana bari munsi y'imyaka ine, kuko ubuzima bwiza ari ingenzi mu kugeza abantu ku mibereho myiza, nk'uko abivuga.

Gates yashimye uburyo ibihugu nk'u Rwanda, Ethiopia, Zimbabwe, Mozambique, Nigeria na Zambia birimo kwerekana ko ibyo bishoboka kubera ubutegetsi bushyira imbaraga mu guhanga ibishya, nk'uko itangazo ry'ikigo cye ribivuga.

Bill Gates avuga ko 'artificial intelligence (AI)' irimo kuzana impunduka kandi ko ishobora no gufasha Afurika, ashima urubyiruko rwa Afurika avuga ko yabonye rwarayitabiriye "rutekereza uko yakemuzwa ibibazo bashaka gusubiza".

Yagize ati: "U Rwanda rurimo gukoresha AI mu kurushaho kunoza itangwa rya serivisi," atanga ingero z'uko AI yifashishwa mu gukurikirana no gufasha ubuzima bw'abagore batwite no gufasha abagore kubona imiti ya ngombwa ku gihe.

Mu Rwanda, ikigo eFiche gitanga serivisi z'ubuzima hifashishijwe AI nk'amakuru ku magara y'umuntu, kwitega indwara runaka, n'uburyo buteye imbere mu kubika no kwita ku bipimo nk'amaraso, AND/DNA n'ibindi.

Ku wa gatanu ushize, minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yatangije urubuga rushya rwifashisha AI rwo gutoza abakozi b'abakorerabushake bitwa Abajyanama b'ubuzima kuri za telefone ngendanwa, bagahugurwa ku byo bakora kuri murandasi batarinze kujya kwitabira amahugurwa imbona nkubone nk'uko bisanzwe.

Bamwe mu batavugarumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda banenga ubutegetsi gukoresha AI mu bikorwa by'icengezamatwara no kwibasira abanenga ubutegetsi. Zimwe mu ngero batanga ni 'portrait' yitwa Akaliza Uwase yakozwe kandi ikoreshwa ku mbuga nka X na YouTube hifashishijwe ubuhanga bwa AI Avatar.

Bill Gates abicishije mu kigo cye yagiye afasha imihate itandukanye muri Afurika mu kurwanya malaria, kurwanya SIDA, kandi yatanze inkunga mu gukora inkingo za coronavirus.

Gates asanzwe yarameze gutanga miliyari 100$ mu bikorwa by'ubuzima n'imishinga y'iterambere.

Ubwo mu kwezi gushize yatangazaga ko agiye gutanga izindi miliyari 200 mu myaka 20 iri imbere, yavuze ko yasomye inyandiko yo mu 1889 y'umuherwe Andrew Carnegie yitwa 'The Gospel of Wealth' cyangwa 'Ivanjili y'Ubutunzi' ugenekereje mu Kinyarwanda, ivuga ko abakire bagomba gusubiza umutungo wabo sosiyete.

Gates yasubiyemo Carnegie aho yanditse ati: "Umuntu upfa rero ari umukiri apfana igisebo".

Bloomberg ivuga ko mu gutanga 99% by'umutungo we n'ubundi bishobora kuzasiga Gates akiri umuntu utunze za miliyari, kuko hari ibikorwa bye bikomeza kubyara inyungu.