Ibibazo by’ubukungu biri mu Bushinwa n’icyo bisobanuye kuri wowe nanjye

  • Umwanditsi, Nick Marsh
  • Igikorwa, BBC News

Hari imvugo ngo ‘iyo Amerika yitsamuye, isi yose irwara ibicurane’. Ese bigenda bite iyo Ubushinwa bwo bumerewe nabi?

Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku isi, iwabo w’abaturage miliyari 1.4, ubu kiri mu bibazo byinshi – birimo gutera imbere gucumbagira, ubushomeri buri hejuru mu rubyiruko, n’ubucuruzi bw’imitungo buri mu kajagari.

Ubu umukuru wa Evergrande kompanyi ya leta y’ubwubatsi yashegeshwe n’imyenda, acungwa na polisi kandi ubucuruzi bw’imigabane y’iyo kompanyi bwabaye buhagaritswe ku isoko ry’imigabane.

Mu gihe ibi bibazo byongerera Beijing isereri, ibi bisobanuye iki ku isi yose? Kuri wowe cyangwa njyewe.

Abasesenguzi bamwe babona ko impungenge ko ibi bizateza akaga ku isi zikabirizwa. Gusa ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga binini, abakozi babyo hamwe n’abantu bafite imikoranire itaziguye n’Ubushinwa bashobora kugerwaho n’ingaruka.

Abunguka n’abahomba

"Niba Abashinwa bagabanyije ibyo barya, urugero bakigomwa ifunguro rya saa sita, ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’isi">Soma ibijanye n'aho duhagaze ku mihora ijana ahandi